Bokstart mu Kinyarwanda
Akamaro ko gusoma igitabo
- Ntanarimwebijya biba kare gutangira gusomera umwa igitabo
- Ntukeneyegutegereza ko umwana amenya kuvuga kugirango umusomere - kubasomere bituma bamenya kuvuga
- Gusomeraabana bato bituma bakunda ibitabo, kandi bigatuma bamenye kuvuga neza.
- Akanyako gusomera abana gatuma mugira ikintu muhuriyeho munakibandaho mukagira nibihe byiza hamwe.
- Mwembihamwe, bituma mwisanzuranaho kandi nimibanire yanyu ikarushaho gukomera.
Iyo umwana afite amezi 6
Gusoma bya tangira muburyo bw'umukino. Reka umwana asuzume igitabo - agifateho, yunve uko impapuru zimeze, ajye arambura impapuro ajya imbere yewe anasubira inyuma.
Icara hasi nawe ujye muruwo mukino. Vuga kumashusho, yatunzeho urutoki, arinako wigana ayomashusho. Gutyo niko abana bamenya ko ibitabo bitanga ubusabane, numunezero nokugira ibihe byiza hamwe.
Iyo umwana afite umwaka 1
Umwana yatunga urutoki amashusho yerekana amashusho – mukavuga ibyo mubona kandi munabiganirahoGusoma igitabo ntabwo bivuze gusoma kuva kwitangiro kugeza kumusozo w’igitabo, hubwo nukwinjira muruwo mukino, kandi ukareka umwana akaba ariwe ufata iyambere.
Iyo umwana afite imyaka 1.5
Umwana akunda ibitabo bishingiye kubuzima bwaburi munsi asanzwe azi cyangwa amashusho afite amarangamutima asobanutse neza. Wowe umusomera umwana ugomba kuba ushishikaye - koresha ijwi hamwe nubyo butandukanya bwo gukambya mumaso, niba haricyo umwana arangariye, mukiganiro. Ntugire ikibazo cyo gusoma igitabo kimwe inshuro nyinshi, kubera ko igitabo kimwe mushobora kugisubiramwo ishuro nyinshi, kumwana biba ari ibyishimo kubera ko abasanzwe azi icyo gitabo.
Iyo umwana afite imyaka 2
Ubu mwatangira gusoma igitabo kigizwe namafoto make. Mushishoze ayo mafoto, munavuge kubyo mureba, unareke umwana nawe yifatanye nawe mugusoma. Mwigenzura ryo ku myaka 2 rikorerwa kukigo nderabuzima, hatangwa ikarite yimpano yo kugura igitabo gishya.
Soma ibitabo mu rurimi rwawe rwa kavukire:
Iyo mwana azi neza ururimi rwe rw’akavukire bimuha uburyo bwiza bwo kwiga izindi ndimi. Ururimi kavukire hamwe n'ururimi rwa kabiri birafashanya, nibyagaciro rero gusoma mundimi zombi. Kw'isomero mushobora gutira ibitabo mu ndimi nyinshyi.
Ibikorwa bitegurwa kw’isomero
Ku mbuga nkoranyambaga zacu urahasanga amakuru ajyanye nibikorwa bitegurirwa abana kuva kumyaka 0-2: Bibliotekets arrangementer til de minste — Bergen Offentlige Bibliotek